loader

David’s Temple ishuli rya Muzika rirashimirwa ubumenyi ririgutanga

Foto

Mu gihe cy’ibyumweru bibiri abana bamaze bahabwa amasomo ajyanye no gucuranga umuziki, kuri ubu barishimira ko ishuli David’s Temple rikorera mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkurunziza ryababereye igisubuzo kuko byabarinze kwirirwa mu rugo nta kintu bakora.

Abana bafite Kuva ku myaka 6 kuzamura, nibo barimo guhabwa amasomo binyuze muri gahunda idasanzwe yo kubigisha gucuranga ibikoresho bya muzika birimo, Piano, Guitars n’ingoma.

Umuyobozi w’iri shuli NTIGURIRWA Peter avuga ko igituma batanga ubumenyi bufatika kandi burambye ari uko iri shuli rifite abarimu b’inzobere bamenyereye kwigisha abana dore ko bamaze kwigisha abatari bake kuva iri shuli ryatangira.
Kuri iyi nshuro amasomo yatangiye kuwa mbere tariki ya 21/11/2016.

Iri shuli ryakunzwe cyane n’ababyeyi bahazanye abana kuko ngo rimaze kubaha amasomo azabafasha gukora umurimo w’Imana mu mashuli yo ku cyumweru “Sunday Schools” ;Ikindi nuko bishimira ko aba bana byabarinze ubuzerezi n’ibindi bishuko ukunze gusanga bahura nabyo mu gihe cy’ibiruhuko.

Peter Ntigurirwa akomeza avuga ko nyuma yo kubisabwa n’ababyeyi batari bake, Ubuyobozi bw’iri shuli bwatanze andi mahirwe yo kwiyandikisha ku bana baba baracikanwe.

Peter Ntigurirwa Umuyobozi wa David’s Temple na Isange corpoation

Dore uko Gahunda y’amasomo iteye

Ikiciro cya mbere cy’amasomo kizagera kuwa 23/12/2016. (Abana bakorerwe umunsi mukuru wa Noheli, banerekane urwego bamaze kugeraho (Imbere y’ababyeyi n’abanyamakuru), maze bajye mu biruhuko by’iminsi mikuru).

Ikiciro cya kabiri cy’amasomo kizasubukurwa kuwa 05/01/2017, kizasozwe kuwa 25/01/2017 abana bahabwe inyemezabumenyi (Certificates).
Abana biga kuwa mbere, kuwa gatatu ndetse no kuwa 5, amasomo akaba atangira saa 8h30 – 12h00.

Iri shuli kandi rifite na gahunda yo kwakira abantu bakuru, kwiyandikisha bikaba byaratangiye, bikaba biteganijwe ko nabo bazatangira kuwa 19/12/2016.
Ishuli rya Muzika ritwa David’s Temple riherereye mu mujyi wa Kigali ku Itorero ry’Inkurunziza.

Ukeneye ubusobanuro burambuye yahamagara kuri telefoni igendanwa : 0788301895.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM