loader

Ethiopia yatangiye gutanga visa ku bakerarugendo binyuze kuri murandasi

Foto

None tariki ya 1 Kamena, Ethiopia yatangiye uburyo bwo gutanga visa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya murandasi ku bakerarugendo baturutse impande zose z’isi n’abandi bantu mu by’iciro bitandukanye basura iki gihugu.

Aya makuru yatangajwe n’ukuriye abakozi mu biro bya Minisitiri w’intebe,Fitsum Arega. Nk’uko abitangaza iyi ntambwe hamwe na gahunda yo korohereza abasaba visa bizafasha iki gihugu kumenyekana mu ruhando mpuzamahanga ndetse no gusigasira isura nziza y’ikigo cy’ingendo zo mu kirere “Ethiopian Airlines.”

Iri tangazo risohotse nyuma y’icyumweru kimwe Minisitiri w’intebe wa Ethiopia atangarije ko nyuma y’igihugu cy’u Rwanda cyabibumburiye ibindi mu gukuraho visa ku banyamahanga barugana, Ethiopia igiye gukurikiraho igakuraho visa ku banyafurika bose binjira muri iki gihugu.

Ubwo yari kumwe na perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari mu ruzinduko muri iki gihugu, Minisitiri Abiy yagize ati : Perezida (Kagame) yemereye Abanyafurika bose kuza mu Rwanda nta visa, natwe tugiye gukurikiza urugero rwe byihuse.”

Abantu batandukanye binyuze ku mbugankoranyambaga bagaragaje ibyishimo batewe n’intambwe iri guterwa kugira ngo habeho Africa yunze ubumwe aho abantu bakora ingendo nta nkomyi.

Ethiopia iri ku mwanya wa mbere ku mugabane wa Africa muri kompanyi z’indege aho Ethiopian Airlines, yatumye ikibuga cya Bole International Airport muri Addis Ababa, uretse kuba kiyoboye mu karere, gihinduka ihuriro ry’indege z’iturutse impande enye z’isi.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM