loader

Zinedine Zidane yasezeye Real Madrid hacika igikuba

Foto

Icyemezo cya Zinedine Zidane cyo kuva muri Real Madrid nyuma y’iminsi 5 gusa iyi kipe yo muri Espagne itwaye igikombe cya Champions League giteje impagarara muri iyi kipe y’igihangange.

Perezida wa Real Madrid Florentino Perez yatunguwe n’iki cyemezo cya Zidane yafashe akagitangaza mu kiganiro n’abanyamakuru tariki ya 31 Gicurasi ku manywa y’ihangu. Ubu ikipe ya Real Madrid ikaba isigaranye akazi katoroshye n’ihurizo ryo gushaka uzasimbura uyu mufaransa wabaye inyangamugayo mu myaka 2 n’igice yaramaranye nabo.

Ibitangazamakuru byo muri Espanye byavuze ko ari ibintu bitangaje aho nk’urubuga rwa Marca rwanditse inkuru ivuga ko gusezera kwa Zidane kwabaye nko guturika kw’igisanzu mu rwamabariro rw’abasore ba Real Madrid mu gihe El Mundo yavuze iyi kipe yizera ko nta muyobozi w’undi ukwiye kuyobora ubwato bugoranye barimo.
Byatunguye cyane umuyobozi mukuru Perez, wakunze kugaragara ari kumwe na Zidane mu biganiro n’abanyamakuru yishimiye umubano baribafitanye, ubu akaba atari yabasha kwakira gusezera kwe.

Perez yatangaje ko Zidane yamubwiye umwanzuro wo gusezera umunsi umwe mbere y’ikiganiro n’abanyamakuru kandi ko yari yabiganirije umukinnyi umwe rukumbi ari we Kapiteni w’ikipe Sergio Ramos.

Zidane yari atewe ishema no gusezera muri iyi kipe aho yatanze impamvu y’uko nta buryo abona bwo gukomeza gufasha iyi kipe gutsinda mu mwaka utaha w’imikino n’uburyo abona ko ikipe ikeneye amaraso mashya agaragaza ko uriya mwanya wamusabaga kwigomwa no kuzuza inshingano nyinshi.

Zidane ntiyavuze ku bijyanye n’igihe yafashe umwanzuro wo kuva muri Real Madrid ariko hari aho yagiye aca amarenga. Urugero ni nk’igihe yabajijwe ku bihe bibi yagiriye muri iyi kipe aha ntiyajijinganyije ku gihe basezerewe mu irushanwa rya Copa del Rey bakuwemo n’ikipe ya Leganes mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka.
Ikibazo cya nyuma mbere yo gusohoka mu cyumba cyaberagamo ikiganiro, Zidane yabajijwe niba gutwara igikombe cya Champions League cya gatatu yikurikiranya bigaragaza igihe nyacyo cyo kugenda yasubije abanyamakuru yisekera ati “byashoboka, yego byashoboka”.

Zidane wari umutoza wa Real de Madrid yasezeye

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM