loader

Mali-Perezida Keita yasabye Gassama kuba Kapiteni mu ngabo z’igihugu

Foto

Mamoudou Gassama umunyafurika w’umwimukira uherutse gutabara umwana mu igorofa yari yafashwe n’inkongi y’umuriro yahawe amahitamo yo kureka imirimo yahawe na Perezida w’u Bufaransa akagirwa kapiteni mu ngabo z’igihugu cy’amavuko.

Perezida wa Mali, Ibrahim Baoubacar Keita yasabye Gassama kureka ubwenegihugu no gusezera ku mirimo mishya yahawe mu mpera z’ukwezi kwa 5, akagaruka mu gihugu cye agashyirwa mu gisirikale cya Mali.

Perezida Keita amaze kumva ibigwi bya Gaassama wuriye inyubako ndende yari yibasiwe n’inkongi y’umuriro akoresheje igihe cy’amaseonda 30 nta n’ibikoresho byabugenewe akoreshe agutabara umwana w’umuhungu w’imyaka ine y’amavuko mu mujyi wa Paris n’uburyo yahise ashimwa na Perezida w’ubufaransa, Keita we yahisemo guha uyu musore w’imyaka 22 andi mahitamo. Gassama akaba yemerewe kuba umusirikali w’ipeti rya kapiteni mu gihe yagaruka mu gihugu cye cy’amavuko.

Perezida Emmanuel Macron yambitse Gassama umudari w’ubutwari nyuma yo kumutumira nzu y’umukuru w’igihugu Elysée Palace ku wa mbere w’iki cyumweru akamuha akazi mu batabazi bo kuzimya inkongi y’umuriro.

Umusore Mamoudou Gassama watabaye umwana

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM