loader

Arsenal mu mwambaro uriho izina ry’igihugu cy’ u Rwanda

Foto

Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere mu Rwanda (RDB) binyuze mu ishami rishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama, Rwanda Convention Bureau, cyinjiye mu masezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal agamije kumenyekanisha u Rwanda nk’icyerekezo gikomeye cy’ubukerarugendo, binyuze mu gushyira ikirango c gikangurira bantu gusura u Rwanda kizashyira ku maboko y’imyenda yayo.

Nk’uko bigaragazwa mu itangazo ryashizwe ahagaragara n’ ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda (RDB) aya masezerano y’ubufatanye bw’imyaka 3, hagaiti y’ikipe ya Arsenal n’iki kigo ngo azatuma ikirango cyanditse mu mangambo, “Visit Rwanda” kigaragara ku myenda y’ikipe ya Arsenal ku kuboko kw’ibumoso guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa Shampiyona umwaka uzatangira mu kwezi kwa 8.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Clare Akamazi yavuze ko kuba bagiye gukorana n’ikipeya Arsenal ari uburyo bwiza bwo gukomeza kwerekana ubwiza bw’u Rwanda. Aha akaba yagaragaje ko abantu bakwiye kurusura bakaba bareba uburyo rukora n’icyatumye ruza ku mwanya wa 2 mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta muri Afrika. Uyu muyobozi kandi anashimangira ko kuri ubu abashoramari bashobora kwandikisha ubucuruzi bwabo mu gihe kingana n’amasaha 6 gusa hanyuma bagatanira gukora ibikorwa byabo, ibi ngo bikaba bifitanye isano n’amasezerano yerekeranye n’ubukuruzi butangira umupaka u Rwanda rwasinyanye n’ibihugu birenga 50.

Mu bijyanye no koroshya uburyo bw’ishoramari Banki y’isi yashyize u Rwanda ku mwanya wa wa gatatu mubihugu byorohereza ishoramari muri Afrika, ni mugihe kandi Inama y’isi mu by’ingendo n’ubukerarugendo (World Travel and Tourism Council) yashimye uburyo bw’imiyoborerere bw’igihugu mu bijyenye n’ubukerarugendo.

Mu bukerarugendo, mu mwaka washize, U Rwanda rwakiriye abakerarugendo babarirwa kuri miliyoni 1.3, ibihumbi 94 bakaba barasuye pariki 3 z’igihugu zirimo Nyungwe, Akagera nadetse na Pariki y’ibirunga. Ubukerarugendo kandi bwatanze akazi kagera ku bihumbi 90.

Ubu bufatanye bw’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ndetse n’ikipe ya Arsenal, buzatuma kandi ikipe y’abagabo ndetse n’iyabagore bazasura igihugu cy’ Urwanda ndetse bahure n’abatoza batandukanye mu rwego rw’iterambere ry’imikino y’abahungu n’abakobwa.

Iki kirango cyanditse mu magambo Visit Rwanda kandi ngo kizajya kigaragara ku byapa byamamaza. Umuyobozi wa Arsenal ushinzwe ibikorwa bw’ubucuruzi, Vinai Venkatesham, yavuze ko ubu bufatanye bushimishije kandi ko ari byiza gufasha igihugu cy’ urwanda kugera ku ntego zacyo zo kubaka ubukerarugendo.
Anagaragaza kandi ko u Rwanda rwahindutse mu myaka itambutse ndtse ngo Arsenal ikaba izatuma u Rwanda ruza mu mitwe y’abantu mu buryo bukomeye. Yaragaraje ko umwambaro wa Arsenal ngo urebwa n’abantu bagera kuri miliyoni 35 ku munsi bakaba rero biteguye gukorana n’itsinda rishinzwe iby’ubukerarugendo mu Rwanda mu gukomeza kwerekana ko u Rwanda ari igice cyiza cy’ubukerarugendo.

Ubu bufatanye kandi hagati y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere n’ikipe ya Arsenal buzaba bushyigikiwe n’ikigo cy’igihugu ubumenyi bw’isi (National Geographic) kizagaragraza ko u Rwanda ri ahantu heza h’ingezi mu bukerarugendo.

Visit Rwanda" izajya igaragara ku kuboko kw’ibumoso ku mipira y’abakinnyi

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM