loader

MINISPOC yakiriye ikipe y’igihugu ya Handball

Foto

Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yakiriye ikipe y’igihugu ya Handball yegukanye irushanwa ryiswe “Challenge Trophy” ku nshuro ya mbere nyuma yo gutsinda ibitego 38 kuri 32 Uganda.

Muhawenayo Jean Paul Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Handball yabwiye abari bitabiriye uyu muhango uko bitwaye muri iri rushanwa kuva ritangiye kugeza rigeze ku musozo aho begukanye igikombe nta mukino n’umwe batsinzwe.

Muhawenayo yagize ati “kugira ngo tugere kuri iyi ntsinzi ni icyizere abatoza bacu baturemyemo maze natwe dushyiraho umuhate tubasha kubigeraho dukoreye hamwe bitandukanye nuko buri wese yari kuba afite gahunda ye mbere yo kwitabira iri rushanwa”.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Handball , Ntabanganyimana Antoine yashimiye cyane MINISPOC yababaye hafi ikabaha buri kimwe cyose gisabwa kugira ngo ikipe ibe imeze neza kuko ahanini byaranabafashije cyane babasha kwitwara neza.

Yagize ati “mu makipe yari yitabiriye iri rushanwa nitwe twari dufite imyambaro myiza ndetse itandukanye kuko twagiraga iy’imyitozo n’iyo gukinana irushanwa”.

Avuga ko ashimira abakinnyi be uko bitwaye anizeza ubuyobozi ko bagiye gutangira kwitegura irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 kizabera muri Gabon.

Minisitiri w’Umuco na Siporo,Uwacu Julienne yavuze ko nta na hamwe intsinzi izaboneka mu buryo bworoshye ni naboneka ku buryo bworoshye ntizaramba.

Yagize ati “imbaraga mwakoresheje kuva irushanwa ryatangira kugeza aho mu ryegukanye mwakoresheje imbaraga nyinshi ndetse munazana umusaruro Abanyarwanda bari babitezeho byaba rero ari umuco utari mwiza tutabashimiye kandi ubu urugendo ruratangiye kandi ntagusubira inyuma”.

Avuga ko buriya ntakintu kibi nko gutangira kubona ibyiza cyangwa gutangira kubona umucyo ugakurikizaho umwijima byaba bibabaje, ariko ntibizabeho kuko muri bimwe mu bituma basubira inyuma birimo kwirara, ikinyabupfura gike no kutubahana”.

Akomeza avuga ko aho bageze muri Siporo barifuza gutsinda kuko buri kimwe cyose bagifitiye ubushobozi bikazatangirana n’umwaka utaha aho bazatangirana n’imihigo ndetse barifuza ubufatanye hagati ya leta n’abikorera kugira ngo bateze imbere siporo.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM