loader

Amakuru ya Valère Karemera wakanyujijeho akiri ikibondo mu ndirimbo ‘Ihorere Munyana’

Foto

Ijwi rya Iradukunda Valère Karemera ryanyuze ubudasiba mu matwi y’abakurikiranaga Televiziyo na Radio Rwanda binyuze mu ndirimbo ‘Ihorere Munyana’ [La Conta], yacuranzwe ijoro n’amanywa, ikoreshwa mu biganiro byamenyekanye mu myaka 26 ishize.

‘La Conta’[Ihorere Munyana] yahimbwe na Rodrigue Karemera, umuhanzi wakunzwe cyane mu ndirimbo ‘Ubarijoro’, ‘Kwibuka’ n’izindi. Karemera ni na we mubyeyi wa Iradukunda Valère Karemera wamamaye muri ‘La Conta’ mu myaka yashize.

Iradukunda Valère yakoze iyi ndirimbo mu 1990 icyo gihe yari afite imyaka itandatu y’amavuko. Yabwiye ikiganiro Amahumbezi gica kuri Radio Rwanda ko yaririmbye ‘La Conta’ ayitojwe na se ari na we wayihimbye gusa ngo yabanje kuyigisha abandi bana bo mu gace bari batuyemo.

Icyo gihe yanagiye mu irushanwa ry’ubuhanzi n’umuco ryabereye mu Butaliyani ayiririmbamo ndetse yitwara neza. Yayiririmbye afite imyaka itandatu, ubu yarakuze ndetse umwumvise avuga ‘ntiwapfa kwemera ko ari we ka kana karirimbye Ihorere Munyana’ yakoreshejwe igihe kinini mu kiganiro cya Vigitoriya Nganyira kuri Radio Rwanda.

La Conta imwibutsa Rodrigue Karemera

Yavuze ko iyi ndirimbo ari amateka akomeye ku buzima bwe kuko yahesheje umwana uburenganzira n’ubwisanzure. Ati “Indirimbo yateguwe mbere y’uko njya mu Butaliyani, nagiyeyo nk’abandi bana baranyigisha ndiga ndayiririmba, yanditswe na papa, numvaga kera ayigisha abana nanjye nyuma ndayiririmba.”

Yongeye ati “Uretse ubutumwa buri mu ndirimbo nyifata nk’indirimbo iha urubuga umwana no kumuhesha agaciro, kumuha uburenganzira bwo kwisanzura no kumuha icyizere.”

Iradukunda Valère avuga ko umwihariko ukomeye ifite ngo ni uko imwubutsa se Karemera Rodrigue, iteka iyo ayumvise ndetse akareba amashusho yayo mu mutwe we hagarukamo ibihe byiza yagiranye n’umubyeyi we Jenoside itaramuhitana.

Ati “Umwihariko uyirimo ni uko ari indirimbo naririmbye ndi kumwe n’umusaza, hari ikintu gituma nongera kwegerana na we. Igihe cyose iyo ndebye ariya mashusho ndongera nkibuka biriya bihe nkanamwibuka ubwe. Icyo gihe nari umwana, nkunzwe.”

Iradukunda Valère asigaye aba mu Bufaransa aho akora akazi k’ubuganga, amaze igihe kirekire iby’umuziki yarabishyize ku ruhande. Yavuze ko yafashe ikiruhuko kugira ngo abanze arangize amasomo n’izindi gahunda z’ingenzi mu buzima bwe.

Iby’umuziki we byahereye he ?

Ati “Ni byo hashize igihe kinini nsa n’aho nabihagaritse, navuga ko mu buzima hari igihe biba ngombwa ko ugira ibyo ushyira imbere y’ibindi bitewe n’uko ubuzima bugenda buhinduka, ariko ntabwo nabihagaritse. Sinabihagaritse nashyizemo ikiruhuko gito.”

Yongeyeho ati “Ngiye mu mashuri yisumbuye nashyizemo ikiruhuko kuko nari nkeneye kwiga, nari nkeneye kubona impamyabumenyi, imaze kuboneka nateguye indirimbo ariko mva mu Rwanda zitaratangazwa […] Yari album y’indirimbo icumi, ariko haracyarimo umushinga ko izo ndirimbo byibuze zavugururwa. Biri hafi ntabwo biri kure.”

Iradukunda Valère ni umwe mu bana batatu basigaye b’umuhanzi Karemera Rodrigue wazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994.

Se yatangiye kwamamara cyane mu muziki mu myaka ya 1975 kuzamura, Karemera Rodrigue yari mu bahanzi batatu bagize itsinda PAMARO, impine ya Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue Karemera.

Ubwo yari muri iri tsinda, ni bwo yaririmbye zimwe mu ndirimbo zatumye amenyekana nka ‘Ubarijoro’ yanatumye yotswa igitutu n’ubutegetsi bwari buriho icyo gihe bumushinja gukorana n’Inkotanyi.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM