loader

Indonesia : umugabo yasanzwe munda y’uruziramire nyuma yo kuburirwa irengero

Foto

Umugabo w’umunya Indonesia wari umaze iminsi uburiwe irengero yasanzwe yaramizwe n’inzoka y’ikiziramire nkuko byatangajwe na polisi yo muri iki gihugu.

Uyu mugabo witwaga Akbar byamenyekanye ko yabuze ku cyumweru tariki ya 26 werurwe 2017 mu kirwa cya Sulawesi ubwo yari yagiye mu murima we gusarura.

Police yo mugace uyu mugabo w’imyaka 25 yagaragayemo yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko ubwo bamushakishaga babonye inzoka nini cyane yiyongereye umubyimba niko kuyifata bayisatuye basangamo uyu mugabo wari wamaze gushiramo umwuka.

Bivugwa ko iyi nzoka yapimaga uburebure bwa Metero 7 kimwe na ngenzi zayo zifatwa nka bimwe mu bikuruza nda bipima uburebure bunini kandi bizwiho ko iyo bigize icyo bimira gitakaza ubuzima harimo n’abantu.

Umuvugizi wa polisi mu gace Mashura ka Sulawesi y’uburengerazuba yatangaje ko abatuye muri ako gace aribo bayibwiye ko Akbar yaburiwe irengero hashize amasaha 24 bakavuga ko babonye icyo kiziramire kitagenda bagakeka ko aricyo cyamumuze bahitamo guhamagara polisi.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM