loader

Gusangira kw’abashakanye kimwe mu bishobora gukomeza umubano mu rugo

Foto

Muri iki gihe hirya no hino usanga hari bamwe na bamwe bamara kubaka ingo ariko bagahita batandukana bitewe n’ibibazo byo mu miryango bitandukanye birimo kwirengagiza inshingano za buri ruhande, gusa bamwe mu bakirisito bo mu itorero rya ADEPR, umudugudu wa Karembure mu karere ka Kicukiro baratangaza ko ibiganiro mu muryango ari kimwe mu bishobora gutuma ingo zibana neza.

Abwo baganirizwagwa ibijyanye n’uburyo bwo kwirinda amakimbirane mu miryango hakimakazwa amahoro, cyane kao ariyo shingiro rya byose, Imiryango igera ku 100 bo mu itorero rya ADEPR umudugudu wa Karembure bahurijwe hamwe barasangira bamwe bongera kwibukiranya ibihe bya kera ubwo babwirananga amagambo atandakanye yuje urukundo nk’uko babigenzaga ubwo barambagizanyaga .

Nderekanye Aloni, ndetse na Nyirambarushimana Erenestina umufasha we batangaza ko nubwo iki gikorwa ngo bagikoraga mu muryango ariko ngo kibibutsa urukundo rwakera bakarushaho gukomeza gukundana.

NDEREKANYE yagize ati “ ubundi inshuro nyinshi mu Kinyarwanda bakunada kuvuga ngo burya abasangiye ubusa bitana ibisambo, ariko burya iyo umunyu ashatse kurya wenyine nibyo biteza ibibazo, ariko iyo musangiye ibibazo biragabanuka.”

Ku rundi ruhande umufasha we Nyirabarushimana we ashimangira ko iyo basangiye n’umugabo we ngo bizamura urukundo bari bafitanye. Yagize ati “ Mpita nibuka ikintu cayaba ku italiki 3 Nyakanga, ikintu cyo gukora ubukwe nk’umva urukundo rwo mu mutima rurazamutse.”

Aba bakirisito bose bo mu irorero rya ADEPR umuduguku wa Karembure, umuyobozi wawo Pasiteri Sindayigaya Alexis nawe atangaza ko kugira ngo bafate iki cyemezo cyo guhuza imiryango byatwe nuko usanga hirya no hino hari ibibazo bitandukanye ibinagira ingaruka ku bana ndetse bikanatuma umuryango usenyuka.

Yagize ati “Byatangiye biza ku mutima, twumva tuzigize ishaka ry’umuryango bitewe n’abakiriristo biye badusanga batugisha inama ku muryango cyane ko twabonaga ko umuryango ariryo shingiro rya byose, iyo Satani iyo ashenye umuryango aba asenye itorero ndetse n’igihugu.”

Agaruka ku mahame agera kuri 7 ashobora gutuma abashakanye barushaho kubana mu mahoro, harimo n’igikorwa cyo gusangirira hamwe ku meza ndetse no kuganira HABIYAMBERE Gerald, umuyobozi wa Paroisse ya Gatare ibarizwa mo n’uyu mudugudu, atangaza ko iki gikorwa ngo ari kiza kandi cyanakozwe mu rwego rwo kugerageza ko bishobora gutanga umusaruro, akaba ashimagira ko cyawutanze kandi cyizakomeza no muri paruwasi yose.

Aba bakrisito bifatanyije n’izindi nshuti zabo muri icyo giterane bongeye kwibukiranya amagambo y’abakundanye aho kuri bamwe usanga baba baheruka kuyabwirana bagikrambagizanyaga, gusa bamwe byanabateye gusuaka amarira y’umunezero. Bakaba baranagiriye inama urubyiruko kurushaho gushishoza mu gihe bahitamo abo bazabana kuko mu gihe bahisemo nabi ngo aribyo binagira ingaruka bigatuma urugo rusenyuka kuko buri umwe aba yarakuruwe n’irari ry’umubiri aho kuba urukundo.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM