loader

Umuryango RYOSD washyize ahagaraga igitabo cyiswe "intwari mpinduramatwara Paul Kagame"

Foto

Umuryango w’urubyiruko udaharanira inyungu mu Rwanda wita ku iterambere rirambye, Rwanda Youth Organisation for Sustainable Development (RYOSD) wamuritse igitabo wise “Intwari Mpinduramatwara Paul Kagame”, kigaragaza ibikorwa bye by’indashyikirwa.

Icyo gitabo cy’amapaji 98 kigaragaza uburyo igice cyimwe cy’Abanyarwanda bari barahejejwe hanze ariko akabacyura, ndetse akanahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, yanaguyemo abasaga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu.

Kigaragaza kandi uburyo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kwiga kwari ingorabahizi ku bana b’u Rwanda, ariko ubu hakaba harashyizweho uburezi kuri bose ndetse bunoroheye buri wese.

Hategekimana Richard umuyobozi w’uyu muryango avuga ko icyabateye kwandika iki gitabo ari ukugira ngo bafashe urubyiruko kumenya amateka y’igihugu cy’u Rwanda.

Bwana Richard Hategekimana yakomeje avuga ko iki gitabo kinakubiyemo amasomo urubyiruko ndetse n’abanyarwanda muri rusange bazigira kuri Perezida wa Repubulika Paul kagame kandi bakaba bizera ko iki gitabo kizafasha abanyarwanda kumva neza aho igihugu kiva.

Iki gitabo kigaragaza ko mbere y’umwaduko w’abazungu u Rwanda rwarimo indangagaciro na kirazira, zo gukunda igihugu, iz’ubutwari na za kirazira zirimo ko kizira kugambanira igihugu, ikindi bigatuma u Rwanda ruba rwiza, rutemba amata n’ubuki, gusa mu gihe cy’ubukoloni Abanyarwanda baza gucibwamo ibice.

Kinagaragaza ko na nyuma y’ubukoloni abategetse u Rwanda barimo Grégoire Kayibanda na Juvenal Habyarimana, bataciye amacakubiri, yakomje kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaga miliyoni bakicwa bazira uko bavutse n’uko basa.

Icyo gitabo kigaragaza kandi uruhare rw’ingabo zari iza RPA mu guhagarika Jenoside ndetse n’Uruhare muri rusange rwa Perezida Kagame mu iterambere ryose u Rwanda rugezeho.

Yisangize abandi:


Tanga igitekerezo

more headlines in our related posts

Radio Umucyo # 102.8 FM